Bang Media
Funniest Youtube Videos

Igitsina

Urukundo

Amakuru Agezweho

Friday, February 1, 2008

INTAMBWE 10 ZO KURESHYA UMUKOBWA CYANGWA UMUGORE

umukobwa-rwanda


Nigeze kubazwa n'umusomyi w'Igituba uburyo bateretamo abagore cyangwa abakobwa. Abagabo bagomba kwirinda kubona abagore nk'ibikoresho by'igitsina nk'uko mbivuga mu muvugo wanjye nise "Ndatabariza abagore". Izi ni inama zo kumenya kwitwara ku mugore cyangwa umukowa kandi wifuza kugirana na we umubano urambye. Niba ushaka uwo kukurangiriza ibibazo iri joro gusa, ntacyo nakubwira usibye ko wasoma inkuru nanditse yitwa "Guswera Indayi."

Icya mbere ugomba kumenya mu buryo bwo kureshya umugore cyangwa umukobwa nuko kwishima umuntu abibona iyo yiteguye gushimisha undi akiga ibimushimisha n'ibimubabaza akamenya uko amwitwaraho mu bihe binyuranye.

1.Vugisha ukuri: Mushime ku kintu cyiza kigaragara yakoze cyangwa afite cyagushimishije. Gupfa kumushima nta cyo yakoze ugira ngo umunezeze gusa abibonamo uburyarya. Ibyo umushima si ngombwa ko biba imyenda nko kuvuga uti"Iyo jipo irakubereye."Ahubwo ushobora kwibanda ku mubiri kuko abagore bakunda gushimwa ku mubiri. Ushobora kumubwira uti"Ufite amaso meza." Cyangwa "Ufite umusatsi mwiza." Ariko kumwita Umwari Utagira Inenge ukimubona ubwa mbere nta n'iminsi muramarana byahita bigukuramo kuko uba werekanye ko uri ndyarya ifite indi migambi. Kumushima ho akantu kamwe cyangwa tubiri birahagije.

2.Mutege amatwi:Reka avuge, wumve ibitekerezo bye:ibyo akunda n'ibyo yanga. Ubutaha nimuganira ujye ukomoza ku byo yakubwiye, azahita amenya ko ujya umwitaho kuko ukibuka n'amagambo yakubwiye kera. Ni andi manota uzaba wungutse.

3.Igaragaze uko uri: Kumubeshya no kwishyira hejuru nta cyo bimaze kuko nawe aba akwiga ho kandi umutego mutindi ushibuka nyirawo akihibereye.

4.Wikihindura umujyanama keretse ubisabwe: Abantu ntibakunda umuntu wihindura umuyobozi n'umujyanama wabo batabimusabye. Umva ibyo akubwira kandi ugerageze kumva ikibazo cye.

5.Ntuzigere utungutsa ikiganiro ku byerekeranye n'igitsina n'ibirebana nacyo: Waba wifungiye amayira hakiri kare.Umugore cyangwa umukobwa atekereza ko umubonamo Igituba gusa. Ugomba kureka akaba ariwe uhingutsa ibyo biganiro bwa mbere mu buryo bweruye cyangwa buteruye nko kugufata ukuboko, kukwegama ku rutugu kwicara nabi abishaka cyangwa kwitesha akantu akunama kugatora kandi azi ko yambaye imyenda migufi. Ibyo ni ikimenyetso ko nubwo ugerageza kumureshya nawe akwishimiye kandi arimo kugusubiza. Ushobora kuboneraho uti "Ufite amaguru meza!", cyangwa "Urahumura neza!"

6.Tuza: Wikerekana ko ushobewe, ko ikiganiro cyanyu ntaho kigana. Tuza kandi bigaragare ko ushimishijwe n'ibyo muvuga. Ureke inkono ihire igihe.

7.Wikiganiraho: Mureke akubaze niba hari ibyo akeneye kukumenyaho. Kwirata no kwihimbaza umwereka ko uri umusore, ufite amafaranga, imodoka yawe yihuta cyane cyangwa ko ushobora kuba ufite imboro nini ni ubugoryi butatuma hari umugore cyangwa umukobwa wiyubashye uguha umwanya we ngo muganire. Guceceka na none si byiza, ushobora gushaka ibindi waganiraho cyane cyane bimwerekeyeho: amakuru yo ku ishuri, akunda gutemberera he, n'ibindi.

8.Irinde gukebuka ureba abandi bagore cyangwa abakobwa igihe muri kumwe: Irinde kuvuga ku bandi bagore cyangwa umukunzi wigeze kugira. Uyu mwanya ni uwe gusa. Igihe mwasohokanye, mwereke ko umwubashye kandi ari we ureba gusa ukomeza kumureba no kumwitaho.

9.Mwubahe kandi ubimwereke: Wimwita icyana ,akanyana cyangwa andi mazina mutaramenyerana ngo mutinyukane bihagije. Umugore ntashobora kwemera ko muhuza igitsina atizeye ko umwubashye kandi umukunda. Niba wifuza ko aguha kuri uno mugoroba bimumenyeshe hakiri kare abyemere cyangwa abyanjye ariko ntumubeshye ko wifuza ko mwabana igihe kirekire niba atariyo gahunda ufite.

10. Wisa naho umwibutsa ko kuba hari ibintu wamuguriye byatuma agomba guhuza igitsina nawe: Ibyo wabikoreye kugira ngo ubone umwanya wo kuganira nawe.

Hari uburyo bwinshi wareshyamo umugore, izi gusa ni ingingo zingenzi utagomba kwirengagiza

No comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...